Uko wahagera

Umujyanama wa Perezida muri Afurika y'Epfo Yahitanywe na Corona


Jackson Mthembu wari minisitiri muri guverinema n’umujyanama wa Perezida,
Jackson Mthembu wari minisitiri muri guverinema n’umujyanama wa Perezida,

Afurika y’epfo iri mu cyunamo nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Jackson Mthembu, wari minisitiri muri guverinema n’umujyanama wa Perezida, akaba yari azwi cyane mu rugamba, igihugu gihanganyemo na COVID-19.

Perezida Cyril Ramaphosa ku wa kane yatanze ubutumwa bwifatanya mu kababaro n’abanyafurika y’epfo, avuga ko atunguwe kandi ababajwe n’urupfu rwa Mthembu wari ufite imyaka 62. Ni uwa mbere uzize COVID-19, mu baminisitiri batandatu b’Afurika y’epfo barwaye iyo ndwara.

Mthembu mu cyumweru gishize ni bwo yatangaje ko yasanganywe virusi ya corona, ubwo yari agiye kwisuzumisha ububabre bwo mu nda.

Urupfu rwe ruje mu gihe Afurika y’epfo ihanganye n’inkubiri ya kabiri ya COVID-19, virusi y’ubwoko bushya bikekwa ko yaba ikwirakwira ku buryo bworoshye kurusha iya mbere.

Kugeza ubu, Afurika y’epfo yemejwemo abantu banduye barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300 kandi hapfuye 39,501 nk’uko imibare y’ikigo cya kaminuza John Hopkins gikurikirana ibya virusi ya corona ibigaragaza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG