Uko wahagera

Umuhungu wa Jacob Zuma Imbere y'Ubutungane


Duduzane Zuma

Umuhungu w’uwahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma yarekewe atanze ingurane mu rukiko. Yaburanye kuri uyu wa mbere ibyaha bya ruswa.

Dudazane Zuma yajyanywe mu rukiko I Johannesburg kuri uyu wa mbere, nyuma y’iminsi mike asubiye muri Afurika y’Epfo. Yarekewe atanze amadolari 7,500 y’ingurane. Urubanza rwasubitswe kuzageza mu kwezi kwa mbere.

Zuma ashinjwa mu rubanza rurimo Mcebisi Jonas, wahoze yungirije minisitiri w’intebe, wabwiye abashinjacyaha ko yahawe umwanya wa minisitiri w’imali n’umuryango w’umuherwe Gupta. Uwo muryango warezwe kuba waravugaga rikijyana mw’ishyirwaho ry’abaminisitiri ku buyobozi bwa Jacob Zuma.

Jacob Zuma yegujwe ku ngufu n’ishyaka rye ANC, asezera ku milimo mu kwezi kwa kabiri. Ni nyuma yo kuvugwaho urukoza soni mu bijyanye na ruswa. Harimo gukoresha miliyoni 20 z’amadolari yo mu bigega bya leta mu kuvururura inzu ye bwite y’akataraboneka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG