Uko wahagera

Umugambi wo Guhirika Ubutegetsi muri Sudani Waburijwemo


Ministri w'itangazamakuru muri Sudani Hamza Baloul atangariza kuri televiziyo y'igihugu ko umugambi wo guhirika ubutegetsi waburijwemo.
Ministri w'itangazamakuru muri Sudani Hamza Baloul atangariza kuri televiziyo y'igihugu ko umugambi wo guhirika ubutegetsi waburijwemo.

Inzego z’umutekano muri Sudani zataye muri yombi abasirikali bo ku rwego rwo hejuru benshi, bakekwaho kugerageza guhirika ubutegetsi.

Ibi byavuze na ministiri w’itangazamakuru Hamza Balul, wemeje ko abo basirikali ndetse n’abandi banyapolitike batawe muri yombi bashinjwa gushaka gukora kudeta.

Avugira kuri televiziyo y’igihugu, Balul yavuze ko benshi mu bafashwe, basanzwe bazwi ko bashyigikiye Omar Al Bashir wayoboye icyo gihugu, ubu akaba amaze igihe afunze.

Ministiri w’itangazamakuru yijeje abatuye icyo gihugu ko umutekano ari wose mu murwa mukuru Khartoum.

Yagize ati “Ibintu byose ubu biri mu buryo nyuma y’ifatwa ry’abasirilikali n’abasivili bagerageje guhirika ubutegetsi bafatiwe mu kigo cya gisirikali cya Shajarh.”

Yavuze ko abafashwe bakomeje guhatwa ibibazo. Yongeyeho ko bakomeje no gushakisha abandi bari muri uwo mugambi

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG