Uko wahagera

Umubare w’Abahitanywe n’Umutingito muri Albaniya Wiyongereye


Bamwe mu batabara bariko barondera aboba basenyukiweko n’amazu
Bamwe mu batabara bariko barondera aboba basenyukiweko n’amazu

Umubare w’abahitanywe n’umutingito mu gihugu cya Albaniya wiyongereye. Abantu 27 bawuguyemo ni bo bamaze kubarurwa kuri uyu munsi wahariwe icyunamo mu gihugu hose. Uyu mutingito waje ukomeye kurusha indi yose yabaye mu gihe cy’imyaka 30 ishize.

Abantu 14 baguye mu mugi wa Durrës, uri ku nkengero z’inyaja;. Abandi 14 bagwa muri Thumane, naho undi umwe agwa mu mugi wa Thurbin. Muri abo kandi harimo n’abana.

Abategetsi baravuga ko umubare w’abaguye muri uwo mutingito ushobora kwiyongera kubera ko hakiri abantu bataraboneka. Abandi babarirwa mu magana bakiriwe mu bitaro kuvurwa ibikomere.

Ubutegetsi bwashyizeho amabwiriza y’ibihe bidasanzwe mu turere twashegeshwe. Abakozi b’ubutabazi na bo bakomeje gushakisha abagwiriwe n’amazu.

Ikigo cy’Amerika gishinzwe ibyerekeye imitingito cyavuze ko uwo mutingito wari ku gipimo cya 6.4 wiganje mu birometero 30 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru wa Albaniya Tirana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG