Uko wahagera

Umubare w’Abahitanwa na COVID19 muri Espagne Wagabanutse


Ibikoresho vyo gupima Corona Virusi

Ku nshuro ya mbere mu minsi 17, umubare w’abantu bapfa bazize virusi ya corona muri Espagne wagabanutse aho kuzamuka.

Amakuru ibiro ntaramakuru by’Abafransa bikesha guverinoma avuga ko imibare ya nyuma yerekana abantu 605 bishwe niyo virusi, bivuze igabanuka rya kane ku ijana ry’abapfa.

Ibyo byatumye umubare w’abamaze kwicwa na virusi ya corona ugera ku 15,843. Abamaze kwandura iyo virusi bo bamaze kurenga 157,000, mu gihe abakirutse iyo virusi barenga 50,000.

Mu minsi 17 ishize igipimo cy’abapfa bazize iyo virusi cyari kuri 27 ku ijana. Amakuru leta yashyize ahagaraga yerekana kandi ko umubare w’abandura nawo ukomeje kugenda ugabanuka.

Nubwo ayo makuru asa nkatanga icyizere, abashinzwe inzego z’ubuzima bakomeje gusaba abaturage kubahiriza amabwirizwa yatanzwe arimo kutava mu ngo zabo.

Ayo mabwiriza azaguma uko kugeza tariki ya 25 y’uku kwezi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG