Uko wahagera

Umubano w'Amerika na Turukiya Waba Ugiye Kuba Mwiza?


Perezida wa Turukiya, Tayyip Erdogan, arasura Washington muri iki cyumweru guhura na Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ibiganiro biteganijwe ko bazagirana biragaragarira bamwe nk’amahirwe yo gushyira mu buryo umubano w’ibihugu byombi wakomeje guzamo udutotsi kubera kutavuga rumwe kuri gahunda zinyuranye.

Birakekwa ko ibiganiro bazagirana bishobora kuzibanda ku ntambara Turukiya ihanganyemo n’umutwe witwara gisirikare wa YPG uri muri Siriya. Ankara ifata uwo mutwe nk’uwiterabwoba mu gihe Amerika iwufata nk’uwo bifatanyije mu kurwanya leta ya cy’Islamu

Inteko ishinga amategeko y’Amerika iravuga ko ishobora gushyiraho ibihano kuri Turukiya kubera intambara irwana n’abakurde. Bimwe muri ibyo bihano bireba Erdogan ubwe.

Ariko Erdogan aravuga ko amasezerano Washington yagiranye na Moscow yo gusubika ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya imitwe y’abakurde yitwara gisirikare yaba abangamiwe.

Perezida wa Turukiya arashinja uwo mutwe kunangira ntukure ibirindiro ku mupaka w’igihugu cye. Abakurikiranira hafi iby’iki kibazo baravuga ko Perezida Erdogan ashobora gusaba inkunga ya Perezida Trump mu gusubukura ibikorwa bya gisirikare kuri uyu mutwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG