Uko wahagera

Ukwiyunga Hagati ya Koreya Zombi Birakomeje


Abategetsi bo ku mpande zose bugurura umuhanda ubahuza
Abategetsi bo ku mpande zose bugurura umuhanda ubahuza

Koreya zombi zakoze umuhango wo guhuza imihanda ya gari ya moshi y’ibihugu byombi. Uwo muhango wabereye ku mupaka warimo abanya-Koreya y’Epfo n’abanya-Koreya ya Ruguru ijana kuri buri ruhande: abategetsi, abanyapolitiki, n’abahagarariye imiryango yatatangijwe n’intambara yo mu 1950/53.

Hari kandi intumwa z’Umuryango w’Abibumbye, Ubushinwa, Uburusiya n’igihugu cya Mongolia.

Abashinzwe umushinga wo guhuza imihanda ya gari ya moshi hagati ya Koreya zombi bakorana hafi n’Umuryango w’Abibumbye na Leta zunze ubumwe z’Amerika, cyane cyane kugirango barebe uko bakemura bimwe mu bibazo bishamikiye ku bihano bafatiye Koreya ya Ruguru.

Umushinga wasanze imihanda ya gari ya moshi ya Koreya ya Ruguru ishaje cyane, ikeneye cyane gusanwa mbere yo gucomekana n’iya Koreya y’Epfo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG