Uko wahagera

Ukraine: Yanoukovitch Arasaba Abaturage Gukuraho Guverinoma


Imodoka z'intambara z'Uburusiya muri Ukraine
Imodoka z'intambara z'Uburusiya muri Ukraine
Muri Ukraine, perezida wakuweho Viktor Yanukovitch yasabye abanyaukraine kudashyigikira guverinoma y’agateganyo yashyizweho amaze guhunga umurwa mukuru Kiev. Yasobanuye ko ari we perezida watowe wemejwe n’amategeko.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari mu mujyi wo mu majyepfo y’Uburusiya wa Rostov, bwana Yanukovitch yasobanuye ko yakuwe ku butegetsi ku ngufu n’agatsiko k’amabandi gahagarariye abaturage bake ba Ukraine. Yasabye abamushyigikiye guhagarika abarenze ku mategeko, kandi arahirira gusubira muri Ukraine mu gihe azizezwa umutekano we.

Bwana Yanukovitch yavuze ko yavuganye na perezida w’Uburusiya Vladimir Putin kuri telefoni, amaze kwinjira mu Burusiya. Yavuze ko bumvikanye ko bazahura mu gihe cya hafi. Yanukovitch yavuze kandi ko yatangajwe no kwicecekera kwa perezida Putin ku bintu bibera muri Ukraine. Yongeyeho ko Uburusiya budashobora kuguma ku ruhande, no kutita ku bibera mu gihugu bisanzwe bifatanya.

Yanukovitch yasabye Uburusiya gukoresha uburyo bwose bushobora bugahagarika ibyo yise akaduruvayo n’iterabwoba biri muri Ukraine. Cyokora, yavuze ko atazasaba Uburusiya inkunga ya gisilikari. Perezida wakuweho Yanukovitch yanasabye ko ubwicanyi bwabaye muri Ukraine bugomba gukorwaho iperereza
XS
SM
MD
LG