Uko wahagera

Uganda Yasubiye muri 'Guma mu Rugo'


Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ko igihugu cyose cyinjiye muri 'Guma mu rugo'
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ko igihugu cyose cyinjiye muri 'Guma mu rugo'

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kuri uyu wa gatandatu yatangaje ko igihugu gisubiye muri 'Guma mu rugo' mu rwego rwo kwirinda ubwandu bw'ubwoko bushya bwa Covid 19 bukomeje kwiyongera muri icyo gihugu.

Ibikorwa hafi ya byose mu gihugu byahagaritswe; ingendo z'imodoka zaba iz'abantu ku giti cyabo cyangwa iza leta. Ibigo bya leta n'andi mashyirahamwe byasabwe kugabanya umubare w'abakozi ibindi bifungwa burundu.

Nubwo hari inzego zimwe na zimwe zakomeje gukora nk'abakozi b'ibigo by'ubutabazi, amavuriro, inzego z'umutekano, amasoko, n'amaduka mato mato, muri rusange ibikorwa byose by'abaturage byafuze guhera kuri uyu wa gatandatu.

Itegeko ryo kuguma mu rugo rije rikurikira ubwiyongere bw'abandura virusi ya Corona mu gihugu. Inzego zishinzwe iby'ubuzima ziravuga ko buri munsi handura abagera ku 1400 mu gihe buri munsi abahitanwa n'iki cyorezo bagera kuri 30.

Bitandukanye na mbere ubwo mu gihugu handuraga abantu bake cyane ndetse abantu bamwe bakavuga ko icyorezo cya Covid 19 kitabayeho, ubu birashoboka ko buri muturage wese aho ari, utaranduraho, azi uwanduye, uwapfuye cyangwa uwapfishje umuntu kubera icyorezo cya Covid-19.

Nicyo cyatumye abantu batinubira cyane amabwiriza yo kuguma mu rugo nkuko byagenze mbere. Gusa hari ibibazo bishobora kuvuka nk’inzara ku bantu barya ar'uko babanje kujya ku kazi.

Perezida Museveni yavuze ko ibi ari ibihe bidasanzwe by’urugamba rwo kurwanya umwanzi Covid 19 asaba abantu kwihangana bakaguma mu ngo zabo.

Hari hashize imisi atangaje amabwiriza arimo gufunga amashuri yose mu gihugu, no guhagarika ingendo zambukiranya uturere, ariko ngo ibi ntacyo byatanze kuko abantu bakoreshaga inzira zitandukanye bakava mu turere bajya mu tundi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG