Uko wahagera

Ubwongereza n'Ubulayi Bwunze Ubumwe Bumvikanye ku Buhahirane


Ministri w'Intebe w'Ubwongereza Boris Johnson mu kiganiro n'abanyamakuru taliki 24, 12,2020 i Londres.
Ministri w'Intebe w'Ubwongereza Boris Johnson mu kiganiro n'abanyamakuru taliki 24, 12,2020 i Londres.

Ubwongereza n'Umuryango w'Ubulayi bwunze ubumwe noneho bageze ku masezerano azagenga ubuhaharirane bwabo nyuma ya Brexit.

Bari bamaze amezi n'amezi barananirwanywe mu mishyikirano yabo, None ku munota wa nyuma bumvikanye ku masezerano y'agateganyo yo gukuraho urujijo n'akaduruvayo ku bucuruzi bwambukiranya imipaka yabo mbere y'uko Ubwongereza busoshoka burundu mu Muryango w'Ubulayi bwunze ubumwe, mu cyumweru kimwe kiri imbere aha, ku italiki ya mbere y'ukwa mbere gutaha.

Aya masezerano yemerera impande zombi gucuruza nta kuvuga ngo dore ikigero cy'ibicuruzwa ntarengwa. Ateganya kandi ko n'imisoro n'amahoro bya gasutamo bivaho. Ariko ibicuruzwa bizajya bibanza kugenzurwa kuri za gasutamo, kandi mbere bitabagaho. Ubusanzwe byari urujya n'uruza mu bwisanzure busesuye.

Inteko ishinga amategeko y'Ubwongereza n'iy'Umuryango w'Ubulayi bwunze ubumwe ariko zigomba kubanza kuyemeza mbere y'uko atangira gukurikizwa. Ababisesengura basanga zitazayatora ariko mbere y'iriya taliki ya mbere y'ukwa mbere.

Imishyikirano yari yarananiranye ahanini ku ngingo eshatu: amategeko agenga ipiganwa ku masoko y'impande zombi, inzego zizajya zikemura amakimbirane yo mu buhahirane, n'uburenganzira bwo kuroba mu nyanja mu mazi y'impande zombi. Inzitizi zose bazikuye mu nzira kuri ibi bibazo byose.

Ahandi ho mu zindi nzego z'ubuzima, guhera ku italiki ya mbere y'ugutaha, Abanyabulayi ntibazongera kujya gutembera, gutura no gukora mu Bwongereza uko bishakiye. Noneho bizabasaba kugira viza. N'Abongereza ni uko mu bihugu by'Ubulayi. Ariko abaturage b'Ubulayi n'Abongereza barenga miliyoni eshatu basanzwe mu Bwongereza no mu Bulayi bo ntibibareba.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG