Uko wahagera

Ubwongereza n'Ubufaransa Birarebana Nabi ku Kirwa cya Jersey


Ubwato bw'intambara bw'Abongereza
Ubwato bw'intambara bw'Abongereza

Ubufaransa n'Ubwongereza bohereje amato y'intambara mu nkengero z'ikirwa cya Jersey, mu majyaruguru y'Ubufaransa. Barapfa uburobyi nyuma ya Brexit.

Ikirwa cya Jersey kiri mu nyanja yitwa Manche, yo hagati y'Ubufaransa n'Ubwongereza. N'ubwo kiri hafi cyane y'umupaka w'Ubufaransa, nyamara kigengwa n'Ubwongereza, bwagihaye ubwigenge bucagase.

Ubwongereza bumaze gusohoka mu muryango w'Ubumwe bw'Ubulayi, icyo bise Brexit, abarobyi b'Abafaransa bavuga ko Ubwongereza bwabashyizeho amananiza akomeye mu mazi ya Jersey. By'umwihariko, bavuga ko Ubwongereza bubasaba kubanza kwerekana ko bari basanzwe bakorera muri aya mazi mbere ya Brexit kugira ngo babone izindi mpushya zo kuhakomereza akazi kabo. Ku buryo n'abari basanzwe bahakorera nabo ngo bambuwe impushya.

Leta y'Ubufaransa ndetse n'umuryango w'Ubumwe bw'Ubulayi barabashyigikiye, barega Ubwongereza ko burenga ku masezerano y'ubucuruzi, ubuhahirane n'uburobyi agomba kugenga impande zombi nyuma ya Brexit.

Amakimbirane yafashe intera ndende ejobundi kuwa kabiri, ubwo minisitiri w'Ubufaransa ushinzwe uburobyi, Annick Girardin, avugiye imbere y'inteko ishinga amategeko ko mu byemezo Ubufaransa bushobora gufata harimo gufungira ikirwa cya Jersey amashanyarazi busanzwe buyiha.

Uyu munsi, amato yabo y'uburobyi yakoze imyigaragambyo mu mazi ya Jersey, bamagana ibyemezo by'Ubwongereza. Ubwongereza bwohereje amato abiri y'intambara yo kubagota. Ubufaransa bwahise bwoherezayo nabwo amato abiri ya gisilikali.

Aya ni yo mahane ya mbere akomeye ashyamiranyije Ubwongereza n'Ubulayi yuma y'aho busohokeyemo. Umuryango w'Ubumwe bw'Ubulayi wahamagariye ibihugu byombi gucubya umuhengeri hakiri kare. Ubufaransa buvuga ko bwatahuye amato yabwo nyuma ya saa sita. Naho Ubwongereza bwo bwatangaje ko amato yabwo aba yigiye hirya gato, ariko ko ahaguma kugirango akomeze akurikiranire hafi ibyaho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG