Mu gihe Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza ikomeje gukirana n’ikibazo cy’uko buzava mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU). Ambasaderi w’icyo gihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Kim Darroch, aragira inama bamwe mu bavuga rikumvikana kutitiranya ibiganiro bibera i Londres n’ibimenyetso by’intege nke zaba izo mu rwego rw’ubukungu cyangwa urw’umutekano.
Aravuga ko isi idakwiriye kwibeshya ku bwongereza cyangwa gukerensa ingufu zabwo mu ruhando rw’ibihugu bikomeye kandi bishoboye ku isi.
Ambasaderi w’Ubwongereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakoze uko ashoboye kuvuga ijambo ritanga ikizere ku biganiro bikomeje byerekeye gahunda y’Ubwongereza yo kuva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi
Ambasaderi Darroch yibukije ko ubukungi bw’Ubwongereza bwakomeje kwihagararaho birenze uko bamwe babitekerezaga muri ibi bihe bigoye. Yavuze ko ubukungu bw’Ubwongereza bumeze imyaka icyenda yose buzamuka. Yavuze ko ubwongereza buzakomeza kwita by’ibanze kuri gahunda z’umuryango wo gutabarana w’ibihugu by’uburayi (NATO)
Facebook Forum