Mu gihe ubwongereza buhanganye n’ubwandu bwa virusi ya corona bwiyongera mu kwezi kwa guma mu rugo, uburyo igihugu giheruka gukoresha mu kugabanya ikwirakwira rya COVID-19, hari umushinga wo gupima ku buryo busesuye virusi ya corona itera iyo ndwara, watangijwe mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu mu mujyi wa Liverpool. Umuntu wese uhatuye cyangwa uhakora n’uhajya bazasuzumwa ku buntu baba bagaragaza cyangwa batagaragaza ibimenyetso bya COVID-19.
Umurongo ni muremure ahasuzumirwa iyo ndwara hataganyijwe ku kibuga cy’umukino wa Tenisi i Liverpool, aho byagaragaye ko COVID-19 yiyongereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu muri ibi byumweru bishize.
Abantu ibihumbi bibiri mu gisilikare cy’Ubwongereza hamwe n’abakozi bo mu buvuzi boherejwe mu bice bitandukanye by’umujyi, harimo amashuri, ibiro n’aho abarwarizwa mu ngo, gufasha muri ibyo bipimo no gutuma byihuta ku buryo bushoboka mu cyiciro cya mbere cy’igeragezwa.
Liverpool ni umujyi wa mbere w’Ubwongereza wazahajwe na virusi ya corona. Niwo mujyi wa mbere wavuzwemo umubare munini w’abarwayi ba COVID-19 na mbere y’uko igihugu kijya muri guma mu rugo muri iki cyumweru.
Intego y’uwo mushinga ni no gutuma ibitaro bitarengwa n’abarwayi ku buryo bwihuse. Abatuye Liverpool, bafite impungenge ku byerekeye iyo virusi kandi biragaragara ko bashyigikiye gahunda ya guverinema ku mujyi wabo nk’uko abajya kwipimisha babigaragaza.
Hari abagira bati, ushobora kuba nta bimenyetso ufite ariko ukaba waranduye, icyo gihe uzakomeza akazi kawe, wanduze abandi. Bati ubwo rero abantu benshi nibipimisha, abenshi bazaguma mu rugo nibiboneka ko banduye.
Hari icyizere ko i Liverpool abantu benshi nibipimisha, ubwandu buzagaragara, bikazafasha kugabanya umubare w’abandura.
Meya wa Liverpool, Joe Anderson nta virusi ya corona bamusanganye ku munsi wa mbere kandi yasabye abaturage kwifashisha ayo mahirwe bafite yo gupimwa ku buntu.
Umushinga w’ifatizo wa Liverpool, uzatuma abantu bagera mu 500 000 bapimwa mu minsi icumi. Ibyo nibigerwaho, guverinema yavuze ko iteganya kugeza uwo mushinga no mu yindi mijyi n’uturere by’igihugu.
Ubwongereza nibwo bwapfuyemo abantu benshi bazize COVID-19 ku mugabane w’Ubulayi.
Facebook Forum