Uko wahagera

Ubwongereza Burashakisha Abasirikari muri Commonwealth


Igisirikari cy’Ubwongereza gifite ikibazo cyo kubona abenegihugu bahagije bakinjiramo. Kubera izo mpamvu, leta y’Ubwongereza yafashe icyemezo cyo kwinjiza buri mwaka mu ngabo zayo abantu 1,350 bafite byibura imyaka 18 y’amavuko, bakomoka mu bihugu bigize umuryango wa Commonweath, n’ubwo bwose baba batarigeze baba mu Bwongereza na rimwe mu buzima bwabo.

Nk’uko umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Henry Ridgwell ukorera i Londres abivuga, aba bazajya mu gisirikari cy’Ubwongereza bo mu bihugu bya Commonwealth bazajya bagira amahirwe yo kubona ubwenegihugu bw’Ubwongereza nyuma y’imyaka itanu babukorera mu gisirikari cyabwo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG