Uko wahagera

Ubwisanzure bw'Itangazamakuru muri Tanzaniya Bwoba Bugeramiwe?


Eric Kabendera, umunyamakuru yigenga muri Tanzaniya
Eric Kabendera, umunyamakuru yigenga muri Tanzaniya

Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu muri Tanzaniya akomeje kwibaza ejo hazaza ku bwisanzure bw’itangazamakuru muri icyo gihugu, nyuma y'aho umunyamakuru Eric Kabendera aviriye muri gereza.

Kabendera yafatiwe iwe mu rugo mu kwezi kwa karindwe umwaka ushize. Aregwa iyezandonke no kutishyura imisoro.

Benshi bavuga ko yazize kwandika inkuru yasaga nk'isesereza ubutegetsi bwa Perezida John Magufuli n’ishyaka riri ku butegetsi rya CCM.

Uwunganira umunyamakuru Kabendera mu rwego rw’amategeko, Jebra Kambole yavuze ko umukliya we yagize ibibazo by’ubuzima ubwo yarafunze.

Urukiko rwategetse ko umunyamakuru Kabendera afungurwa nyuma yuko yemeye ibyaha ashinjwa.

Avugana n’Ijwi ry’Amerika, ishami ry’Igiswayili, Kambole yavuze ko umukiliya we yahisemo kwemera ibyaha yashinjwaga ku bw’ubwumvikane n’umushinjacyaha kugira ngo arekurwe.

Kuva Perezida wa Tanzaniya John Magufuli yagera ku butegetsi muri 2015, yashyizeho amategeko akarishye abangamira itangazamakuru.

Ebole Roland, umushakashatsi w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International muri Tanzaniya, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bitangaje kuba igihugu kivuga ko gishishikajwe no kurwanya ruswa, no guteza ubukungu bw’Igihugu imbere gitambamira itangazamakuru kuvuga kuri ibyo bibazo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG