Uko wahagera

Ubwisanzure bw’Itangazamakuru mu Rwanda Bwifashe Bute?


Abanyamakuru Batagira Umupaka
Abanyamakuru Batagira Umupaka

Umuryango w'Abanyamakuru Batagira Umupaka (Reporters Sans Frontieres/Reporters Without Borders) uravuga ko mu Rwanda hakigaragara ibikorwa byo kuniga ubwisanzure bw'itangazamakuru.

Mu cyengeranyo cyawo wakoze ku bihugu 180 ku isi, uyu muryango ushyira u Rwanda ku mwanya wa 155. Bivuga ko rwazamutseho umwanya umwe ku rutonde rwerekana igipimo cy’uko ibihugu byubahiriza cyangwa bikandamiza ubwisanzure bw'itangazamakuru.

Umwaka ushize u Rwanda rwaje ku mwanya wa 156. Nubwo rwazamutseho umwanya umwe kugeza ubu, icyo cyegeranyo kiracyarushyira mu ibara ry’umutuku rigaragaza ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bwifashe nabi.

Reporters Without Borders iravuga ko uretse kuba ubutegetsi buniga itangazamakuru, n’abanyamakuru ubwabo usanga bikandagira bakiyima uburenganzira bwabo kubera gutinya ibyababaho. Uwo muryango uvuga ko kuva mu 1996 kugeza ubu abanyamakuru 8 bishwe abandi 35 bagahunga igihugu.

Umwe mu banyamakuru wavuganye n’Ijwi ry’Amerika yavuze ko u Rwanda rudafunze burundu ku birebana n’ubwisanzure bw’itangazamakuru ariko ko ruri hasi hashoboka.

Leta y'u Rwanda ntiyemeranya n'ibyo byose kuko ibyegeranyo by’ubutegetsi bw’u Rwanda byo bishyira ubwisanzure bw’itangazamakuru ku gipimo cyo hejuru. Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere RGB bwasohotse umwaka ushize, bushyira ubwisanzure bw’itangazamakuru ku rugero rwa 81.3%.

Mu myaka yashize Leta y’u Rwanda yavuguruye itegeko rigenga itangazamakuru n’inzego zirigenzura mu gihugu, ivuga ko bigamije kuriteza imbere. Iryo vugurura ahanini ryari ryerekeye ku gukura icyaha cyo gusebanya mu mategeko nshinjabyaha no kongera uburenganzira bw’umunyamakuru kugera ku makuru ariko nanubu kugera ku makuru mu Rwanda ntibirabasha koroha nkuko byanditse muri iryo tegeko.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG