Uko wahagera

Ubwicanyi muri Cote d’Ivoire


Abaturage ba Yopougon barareba uko abasilikali ba leta barimo basura ahantu hakekwa icyobo rusange cy’imirambo y’abantu.
Abaturage ba Yopougon barareba uko abasilikali ba leta barimo basura ahantu hakekwa icyobo rusange cy’imirambo y’abantu.

Umuryango w’Abibumbye watahuye ibyobo byajugunywemo abantu.

Umuvugizi wa ONU muri Cote d’Ivoire yatangaje ko imirambo igera kuri 68 yatahuye mu mva icumi, zirimo ibyobo rusange bibili mu kibuga cy’umupira, muri quartier ya Yopougon, mu mujyi w’Abidjan.

Abaturage baho basobanuriye abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ko abo bantu bishwe ku italiki ya 12 y’ukwezi kwa kane gushize ubwo abayoboke b’uwahoze ari umukuru w’igihugu, Laurent Gbagbo, bagabaga igitero simusiga ku baturage bashyigikiye President wa Republika mushya, Alassane Ouattara. Laurent Gbagbo yari yaraye atawe muri yombi ku italiki ya 11 y’ukwa kane.

Umuryango w’Abibumbye uremeza ko hashobora kuba hari ibindi byobo rusange byajugunywemo imirambo y’abantu. Abakozi bawo baracyakora anketi. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ukora iperereza ku bwicanyi bw’abasivili bushobora kuba bwarakozwe n’impande zombi, ubwicanyi bwahitanye abantu barenga ibihumbi bitatu mu mezi ane intambara y’ubutegetsi yamaze hagati ya Laurent Gbagbo na alassane Ouattara.

XS
SM
MD
LG