Uko wahagera

Ubwicanyi Bushingiye ku Moko Bwabaye Urudaca muri Kongo


Ikarata y'igihugu cya Kongo

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, abantu barenga ibihumbi 300 bavuye mu byabo mu byumweru bibiri bishize kubera ubwicanyi hagati y’amoko y’abahema n’abalendu, mu ntara ya Ituri, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu.

Ni umuvugizi wa HCR (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi), Babar Baloch, wabitangaje uyu munsi mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyicaro gikuru cya HCR i Geneve mu Busuwisi.

Ejo, ubuyobozi bw’intara ya Ituri bwatangaje ko ubu bwicanyi bwahitanye abantu 161. Imirwano hagati y’abahema n’abalendu yabaye agahoraho. Mu mwaka ushize, nabwo barwanye bapfa ubutaka.

Abantu barenga ijana babiguyemo. Abandi barenga ibihumbi 350 nabwo bavuye mu byabo, bamwe muri bo bahungira muri Uganda bambutse ikiyaga Albert. Hagati y’umwaka w’1999 n’umwaka w’2003, abahema n’abalendu bararwanye, intambara ihitana abantu batabarika.

Kuba abantu bahunga ari benshi biteye ikibazo cyo kurwanya icyorezo cya ebola kirimo kiyogoza Ituri. Abantu bashobora kuyikwirakwiza kugera no muri Uganda na Sudani y’Epfo. Ituri ihana imbibi n’ibi bihugu byombi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG