Uko wahagera

Filipine: Ubwato Bwarohamye 4 Barapfa 81 Baburiwe Irengero


Abantu bane byemejwe ko bapfuye, abandi 81 baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato bwirinduye mu mazi uyu munsi kuwa kane mu kirwa cya Filipine.

Umuvugizi w’Abarinda inkombe ba Filipine, Armand Balilo avuga ko abantu 166 barokowe n’abamarine hamwe n’abarinda inkombe, n’abarobyi bari hafi y’ikirwa cya Polilo, giherereye mu bilometero hafi 70 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Manila.

Abenshi mu bagenzi barohowe bajyanywe mu mudugudu wo ku cyumbu wa Danihican mu ntara ya Quenzon.

Uwo bwato The Mercraft 3, bwari butwaye abantu 251, hagati y’umujyi wa Real muri Quenzo na Polilo ubwo bwakubitwaga n’umuyaga mwinshi n’imivumba ikaze. Nibwo amazi yatangiye kwinjiramo.

Ibihe bibi byabangamiye gahunda yo kwohereza, kajugujugu z’abarinda inkombe aho ubwo bwato bwarohamye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG