Igisirikare cya Indoneziya kiratangaza ko ubwato bwacyo burwanira munsi y'amazi bwari bwaburiye hafi y'inkombe ya Bali, bwarohamye. Ibyo byatumye icyizere cy'ukurokoka kw'abari baburimo 53 kiyoyoka.
Umugaba w'igisirikare kirwanira mu mazi muri icyo gihugu yavuze ko abarimo gushakisha ubwo bwato bwitwa 'KRI Nanggala 402' babonye ibice byabwo n'ibindi bintu byarimo imbere. Bemeje ko umwuka wo guhumekera munsi y'amazi wabashiranye.
Amato ya gisirikare, indege n'abasirikare babarirwa mu magana babushakishaga Ubutegetsi bwari bwavuze ko ubu bwato bwubatswe n'Abadage bwari bufite ubushobozi bwo kugumana umwuka wo guhumeka mu gihe cy'iminsi itatu gusa. Iyo minsi yarangiye ku cyumweru.
Umugaba w'igisirikare cya Indoneziya Yudo Margono yabwiye abanyamakuru ko ibice by'ubwato byabonetse mu mazi nta bundi byaba byavuyeho uretse ubwo.
Ubwo bwato bwa gisirikare bwari ubwa gatanu icyo gihugu gitunze. Igisirikre cyavuze ko bwagejejwe muri icyo gihugu mu 1981 kandi bwari bugikomeye ku buryo bwashoboraga kogoga inyanja.
Bwaburiwe irengero hashize akanya gato busabye uburenganzira bwo gutangira imyitozo yo kurasira mu mazi.
Ibihugu bya Maleziya, Singapore, Leta zunze Ubumwe z'Amerika na Ositiraliya byari mubyafashaka kubushaka mu buso bungana na kirometero kare 34 mu nyanja.
Facebook Forum