Uko wahagera

Ubuyapani Bwabonye Undi Mwami w'Abami


Umwami Naruhito,
Umwami Naruhito,

Guhera uyu munsi, Ubuyapani bufite undi mwami w’abami. Yitwa Naruhito. Asimbuye se Akihito wari umaze imyaka 30 ku ngoma.

Akihito yareguye avuga ko ashaje. Afite imyaka 85 y’amavuko. Abaye umwami w’abami wa mbere weguye mu myaka 200 ishize mu Buyapani. Inteko ishinga amategeko yagombye gushyiraho itegeko ryihariye rimwemerera gutanga ingoma, kuko ubusanzwe umwami w’abami ayigumaho kugera yitabye Imana.

Umwami w’abami w’126 w’Ubuyapani wimye ingoma uyu munsi, Naruhito, afite imyaka 59 y’amavuko. Nta butegetsi busesuye umwami w’Ubuyapani afite. Ahubwo itegekonshinga rivuga ko ari ikimenyetso cy’igihugu. Ubutegetsi nyakuri buri mu maboko ya minisitiri w’intebe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG