Uko wahagera

Ubutegetsi bwa Trump Bwatanze Igihano cy'Urupfu ku Muntu wa 13


Ubutegetsi bwa Perezida Trump ejo ku wa gatanu bwashyize mu bikorwa igihano cy'urupfu ku muntu wa 13 kuva mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize. Byakoranywe umuvuduko utarigeze ugaragara mu itangwa ry'icyo gihano, mu gihe hasigaye iminsi ine ngo Perezida watowe Joe Biden utemera igihano cy'urupfu atangire ubuyobozi bwe.

Dustin Higgs, yahamwe n'icyaha cyo kwica abagore batatu aharindirwa inyamaswa zo mu gasozi muri leta ya Maryland mu mwaka wa 1996. Abaye umuntu wa gatatu uhawe igihano cyo kwicwa mu cyumweru kimwe muri gereza y'igihugu ya Terre Haute muri leta ya Indiana.

Ministeri y'ubutabera kuri leta ya Trump yasubukuye itangwa ry'igihano cy'urupfu umwaka ushize nyuma y'imyaka 17 cyari kimaze kidatangwa. Nta wundi mukuru w'igihugu w'Amerika wari washyira mu bikorwa icyo gihano ku bantu bangana n'abagihawe ku butegetsi bwa Trump.

Byatangajwe ko Dustin Higgs w'imyaka 48, yapfuye saa 1:23 za mu gitondo. Mu ijambo rye ryanyuma yavuze abapfuye mu mazina yabo, avuga ko arengana atigeze abica.

Umubare w'abantu bahawe igihano cyo kwicwa ku butegetsi bwa Perezida Trump gusa uraruta igiteranyo cy'abagihawe bose mu myaka 56 ishize. Ibyo byatumye umubare w'abari bagikatiwe ugabanuka ho kimwe cya kane. Birashoboka ko abagabo 50 basigaye bakatiwe icyo gihano bashobora kutazagihabwa vuba, dore ko Biden yagaragaje ko azagikuraho.

Umugore umwe rukumbi wari warakatiwe igihano cy'urupfu, Lisa Montgomery, yishwe ku wa gatanu. Yari yarahamijwe icyaha cyo kwica undi mugore utwite akamufomoza umwana amwita uwe. Ni we mugore wa mbere wari uhawe icyo gihano mu myaka 70 ishize.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG