Uko wahagera

Ubutegetsi bwa Gisirikare muri Gineya "Ntibukangwa n'Igitutu cy'Amahanga"


Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo uyoboye umuryango CEDEAO yari mu biganiro ku wa gatanu na Koloneli Mamady Doumbouya wafashe ubutegetsi muri Gineya
Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo uyoboye umuryango CEDEAO yari mu biganiro ku wa gatanu na Koloneli Mamady Doumbouya wafashe ubutegetsi muri Gineya

Igisirikare giheruka guhirika Alpha Conde ku butegetsi muri Gineya cyatangaje ko kidakangwa n'igitutu cy'ibihugu by'Afurika y'Uburengerazuba bisaba ko bareka uwo mugabo wahoze ari perezida akava mu gihugu.

Abanyagineya bakoze imyigaragambyo yo kwinubira ibihano byafatiwe igihugu cyabo mu gihe abakuru b'ibihugu babiri bo mu muryango CEDEAO w'iterambere ry'ubukungu bw'ibihugu bya Afurika y'uburengerazuba bazaga mu biganiro n'igisirikare kuri uyu wa gatanu.

Bamwe bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo agira ati: "CEDEAO ntishinzwe kuduhitiramo". Amagambo nkayo ntiyagaragaye muri iyo myigaragambyo yabereye ku kibuga cy'indege cya Conakry gusa. Abayobozi b'igisirikare na bo batangaje ko badakozwa igitutu cy'ibihugu byo muri ako karere bisaba ko Alpha Conde wahiritswe ku butegetsi yakwemererwa kuva mu gihugu.

Ku wa kane Umuryango wa CEDEAO wari watangaje ko uzafatira imitungo y'abasirikare bafashe ubutegetsi na bene wabo ukanabakomanyiriza mu byerekeye ingendo. Gusa ubutegetsi bwa gisirikare bwatangaje ko Alpha Conde ari muri Gineya kandi ariho azaguma; ko budakangwa n'igitutu icyo ari cyo cyose.

Nyuma y'ibiganiro byahuje Colonel Mamady Doumbouya uyoboye igisirikare, perezida Alassane Ouattara wa Kotedivwari na Nana Akufo-Addo wa Ghana bari baje kumusaba kureka Conde agasohoka mu gihugu, Perezida Akufo-Addo wa Ghana yatangaje ko baganiriye "kivandimwe" kandi ko yizeye ko CEDEAO na Gineya bazashaka uburyo "bagendana".

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG