Uko wahagera

Ubutabera ku bwicanyi bwo muri Congo


Ignace Murwanashyaka
Ignace Murwanashyaka

Urubanza rw’abayobozi ba FDLR baregwa ibyaha by’intambara rwaratangiye mu Budage

Murwanashyaka Ignace ni president w’umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda FDLR, uba mu burasirazuba bwa Republika iharanira demokarasi ya Congo, naho Musoni Stratoni aramwungirije.

Bombi batawe muri yombi mu kwezi kwa 11 mu 2009. Ibyaha baregwa si bo babikoze ku giti cyabo. Ahubwo bashinjwa ko bahaye abwaranyi babo amategeko yo kubikora, by’umwihariko ibyaha byo kwica n’ibyaha byo gufata abagore ku ngufu, mu 2008 no mu 2009.

Me Ricarda Lang, avocat wa Murwanashyaka, avuga ko uru rubanza ntaho ruhuriye n’ibyaha by’ubwicanyi, ahubwo ngo ni urubanza rwa politiki. Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu yo ivuga ko uru rubanza ari intambwe ikomeye mu butabera ku bahohotewe bo mu burasirazuba bwa Republika iharanira demokarasi ya Congo.

XS
SM
MD
LG