Uko wahagera

Ubushinwa n'Uburusiya Bihujwe n'Iki mu By'Umutekano?


Perezida Xi Jinping w'Ubushinwa na Vladimir Putin, w'Uburusiya bashoje ibiganiro bigamije gutsura umubano . Bari i Moscow taliki 5/6/2019.

Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Burusiya. Rugamije gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi n’ubucuti bwa hafi afitanye na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya muri ibi bihe umubano wabo na Leta Zunze Ubumwe z’America utifashe neza.

N'ubwo uru ruzinduko rugaragara nk’ururi mu rwego rwo kwizihiza imyaka 70 y’umubano ibi bihugu bifitanye, runabaye mu gihe ibihugu byombi byitotombera uburyo bifashwe na Leta Zunze Ubumwe z’America. Yafatiye ibihano Uburusiya mu 2014; ubu iri mu gisa n’intambara y’ubucuruzi n’ubushinwa.

Uretse ibyo batumvikanaho na Washington, Ubushinwa n’Uburusiya bakomeje kugenda begeranywa n’uburyo babona kimwe ibirebana n’umutekano ku isi.

Umwaka ushize Uburusiya bwakiriye abasirikare b’Ubushinwa 3,200 baza gufatanya n’ab’Uburusiya 300,000 mu myitozo ikaze ya gisirikare yiswe ‘Vostok-2018’yamaze icyumweru.

Mu nama Ishinzwe Amahoro kw’isi y’Umuryango w’Abibumbye, Uburusiya n’Ubushinwa bikunze kudashyigikira ibitekerezo by’Amerika ku ngingo zikomeye nk’ikibazo cya Siriya, Koreya ya Ruguru na Iran. Iyo n’ingingo Perezida Putin yibukije amaze kubonana na Xi Jinping w’ubushinwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG