Imishyikirano y’ubucuruzi hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ubushinwa iratangira uyu munsi i Washington DC. Uhagarariye ubucuruzi Robert Lighthizer na ministri w’Imari Steven Mnuchin barakira intumwa z’ubushinwa ziyobowe na Ministri w’Intebe wungirije Premier Liu He.
Ibiganiro biribanda ku byerekeye ikoranabuhanga, Uburenganzira ku mutungo bwite mu by'ubwenge, n’ishirwa mu bikorwa ry’ibyumvikanyweho. Impande zombi ziheruka kugirana imishyikirano mu kwezi kwa karindwi, ibihugu byombi ntibyabasha kumvikana ku ngingo z’ibanze byaganiragaho.
Washington na Beijing bimaze iminsi byihimuranaho ku misoro. Byatangiwe na Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika asaba ko habaho impinduka, gusonerwa imisoro no kubahiriza ibyerekeye uburenganzira ku mutungo bwite mu by'ubwenge.
Perezida Trump yatangaje ko asubitse gahunda yo kongera imisoro ku bicuruzwa by’abashinwa bifite agaciro ka miliyari $250 kuva taliki 1 kugeza ku ya 15 y’ukwa cumi, mu rwego rwo kwerekana ubushake mu gushyikirana. Ubushinwa nabwo bwahise bukuraho imisoro kuri soya, inyama z’ingurube n’ibindi bihingwa Amerika yohereza mu bushinwa.
Facebook Forum