Uko wahagera

Ubushinwa Bwipfuza Guheza Ibibazo Bufitaniye na Amerika


Ubushinwa buravuga ko bukomeje gushakisha uko bwarangiza ibibazo butumvikanaho na leta zunze ubumwe z’Amerika nubwo Perezida Donald Trump avuga ko azongera imisoro ku bicuruzwa bikomoka mu bushinwa mu rwego rwo kubwotsa igitutu.

Umuvugizi wa ministeri y’ubucuruzi mu bushinwa Gao Feng yavuze ko Beijing yiteguye gukorana na Washington mu buringanire no mu bwubahane bizeye ko bazagera ku cyiciro cyambere cy’amasezerano y’ubucuruzi ahuriweho n’impande zombi.

Ibi bihugu bibiri by’ibihangange mu rwego rw’ubukungu ku isi bimaze igihe kirenga umwaka byihimuranaho mu kuzamura imisoro ku bicuruzwa. Byatangiwe na Perezida Trump wasabye ihinduka ry’imikorere ku bucuruzi bw’igihugu cye n’Ubushinwa ku birebana no gusonerwa n’ibyerekeye umutungo bwite mu by’ubwenge.

Amerika kandi irashaka ko Ubushinwa bugabanya isonerwa ry’ibigo by’ubucuruzi bya leta bukanemerera ibigo byayo by’ubucuruzi kugera ku masoko yo mu bushinwa ku buryo bwagutse.

Ubushinwa bwo buravuga ko ingamba z’Amerika zigamije kubuca intege zo guhiganwa ku isoko ry’ubucuruzi.

Perezida Trump yavuze ko taliki 15 z’ukwa 12 hasigaye iminsi mike ngo Noheli ibe, azashyiraho imisoro ingana na miliyari $156 ku bicuruzwa by’Ubushinwa birimo Telephone zigendanwa, Mudasobwa zigendwa n’ibindi bicuruzwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG