Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa aravuga ko abashyikirana ku ruhande rw’Ubushinwa biteguye kuza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu cyiciro gikurikira cy’ibiganiro.
Ni nyuma y’uko perezida Donald Trump wa Amerika yinubiye ko gutegura ibyo biganiro byafashe igihe kirekire cyane, kandi agakangisha imisoro ihanitse kuri za miliyari na miliyari z’amadorali ubushinwa bukura mu bicuruzwa bigemura.
Umuvugizi wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa, Geng Shuang, yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa mbere ko Ubushinwa burimo kugerageza kubona andi makuru ku byo perezida Trump yavuze ku misoro mishya.
Geng ntiyasobanuye niba visi perezida Liu He, umuyobozi mukuru ushyikirana ku ruhande rw’Ubushinwa ari mu bitegura kuza mu ruzinduko inaha i Washington muri iki cyumweru.
Perezida Trump yanditse kuri Twitter ejo ku cyumweru agira ati: “Amasezerano y’ubuhahirane n’Ubushinwa arakomeje, ariko biragenda buhoro cyane bikabije, mu gihe bagerageza kwongera kuyaganiraho. Ati Oya rwose”.
Kuri uyu wa mbere yakurikijeho inyandiko kuri Twitter yinubiraga ibyerekeye ubusumbane buri mu buhahirane. Yavuze ko ku gihe cy’imyaka myinshi, Amerika irimo gutakaza miliyari ziri hagati ya 600 na 800 buri mwaka. Ati ku Bushinwa turatakaza miliyari 500 z’amadolari. Ati: “Mumbabarire, ibyo tuzabyongera ukundi”!
Facebook Forum