Uko wahagera

Ubushinwa Burasaba Amerika Guhitamo Ibiganiro Aho Gukoresha Ibihano


Perezida Donald Trump w'Amerika na Xi Jinping w'Ubushinwa
Perezida Donald Trump w'Amerika na Xi Jinping w'Ubushinwa

Umujyanama wa Leta y’Ubushinwa akaba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Wang Yi, yavuze uyu munsi kuwa gatanu, ko Leta zunze ubumwe z’Amerika, ikwiye guhitamo ibiganiro aho gukomeza gukurikirana ibihano ku bwe “bitemewe” ku masosiyeti y’Ubushinwa. Yasabye Amerika kwihutirwa kureka “ibintu byahungabanya umutekano w’igihugu” no “gupfukirana amasosiyeti y’Ubushinwa”.

Ibyo yamenyesheje Umuryango ukurikirana inyungu z’umugabane w’Aziya, wibanda ahaninini ku mubano hagati y’Aziya n’Amerika “Asia Society”.

Amerika uyu munsi kuwa gatanu yemeje ko ishobora kongera amasosiyeti y’Ubushinwa abarirwa muri mirongo, ku rutonde rw’ayafatiwe ibihano. Iki ni ikintu kibonwa nk’igikorwa cya Perezida Donald Trump mu bigamije gushimangira umurage we w’ingamba zikaze ku gihugu cy’Ubushinwa.

Ubushinwa butegereje ingamba enye mu zo Joe Biden watorewe kuba perezida ashyize imbere, akaba azarahira kw’italiki ya 20 y’ukwezi kwa mbere. Wang yavuze ko afite icyizere ko byibura eshatu muri zo, ni ukuvuga igisubizo kuri COVID-19, ukwisubira kw’ubukungu n’icy’ihindagurika ry’ibihe, bizatanga amahirwe ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG