Uko wahagera

Ubushinwa Burahakana ko Bufite Ibiro by’Ubutasi muri Cuba.


Prezida w'Ubishinwa Xi Jinping, ibibamfu na prezida wa Cuba Miguel Diaz-Canel Bermudez i Beijing, kw'itariki ya 25/11/2022.
Prezida w'Ubishinwa Xi Jinping, ibibamfu na prezida wa Cuba Miguel Diaz-Canel Bermudez i Beijing, kw'itariki ya 25/11/2022.

Kuri uyu wa mbere Ubushinwa bwahakanye ibyo bushinjwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika ko bwaba bufite ibiro by’ubutasi mu gihugu cya Cuba.

Umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, Wang Wenbin, yabwiye abanyamakuru ko ibyo Leta zunze ubumwe z’Amerika ibushinja bidafatika kandi bivuguruzanya.

Wang avuze ayo magambo hashize iminsi, umwe mu bakozi b’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden w’Amerika atangaje ko Ubushinwa bumaze igihe bufite ibikorwa by’ubutasi muri Cuba. Iki ni igihugu kiri mu birometero 200 uvuye muri Leta ya Florida, imwe mu zigize Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, ministri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Cuba, Carlos Fernández de Cossío, yatangaje ko ibyo Amerika ivuga ari “amabwire agamije gusebanya”.

Ibyo bibaye mu gihe Ministri w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika, Anthony Blinken, ateganya kugirira uruzinduko i Beijing mu Bushinwa vuba aha. Gahunda yo gusura Ubushinwa mu kwezi kwa kabiri yarasubitswe kubera icyuka kibi cyariho icyo gihe ubwo ikibalon cy’ubushinwa cyagaragaraga mu kirere cya Leta zunze ubumwe z’Amerika. AP, Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG