Uko wahagera

Ubushinwa Bugiye Gufatira Ibihano Amwe mu Mashirahamwe ya USA


Ifoto ya Perezida w'Amerika Donald Trump n'iy'Ubushinwa Xi Jimping
Ifoto ya Perezida w'Amerika Donald Trump n'iy'Ubushinwa Xi Jimping

Amasezerano y’ubucuruzi hagati y’Ubushinwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika yadindiye kubera itegeko rishya Amerika yashyizeho umukono rishyigikira impirimbanyi za demokarasi muri Hong Kong, nkuko bitangazwa n’urubuga Axios.

Uru rubuga ruravuga ko umuntu wegereye itsinda ry’abahagarariye Perezida Donald Trump muri ibyo biganiro yavuze ko iryo tsinda ryemeza ko yahagaze kubera isinywa ry’iryo tegeko, kandi ko hakenewe umwanya wo guha Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa umwanya wo gusobanura ibibazo bya politike mu gihugu cye.

Ubushinwa na bwo burafata ingamba zo guhangana n’icyo bubona nk’inkunga y’Amerika ku baharanira demokarasi muri Hong Kong.

Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubushinwa kuri uyu wa mbere yatangaje yuko igiye gufatira ibihano imiryango itagengwa na Leta ikomoka muri Amerika ikorera muri icyo gihugu ‘yitwaye nabi’ mu myigaragambyo iheruka kuba muri Hong Kong.

Imiryango irebwa n’ibyo byemezo harimo Human Rights Watch, iharanira uburenganzira bwa muntu, National Endowment for Democracy na Freedom House iharanira demokarasi no kutaniganwa ijambo.

Ubushinwa kandi bwavuze ko kuva kuri uyu wa mbere bwafashe icyemezo cyo guhagarika gusuzuma ubusabe bw’amato y’intambara y’Amerika guhagarara muri Hong Kong afatirayo akaruhuko.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG