Uko wahagera

Ubushinwa Bugiye Gucukura Peteroli mu Nyanja Itavugwaho Rumwe


Ahitwa Lingshui mu bilometero 150 uvuye ku butaka bw'icyo gihugu ni ho ha mbere Ubushinwa bugiye gucukura peteroli mu nyanja itavugwaho rumwe n'ibindi bihugu bitanu.

Ubutegetsi bw'Ubushinwa burashaka gushinga imashini bwiyubakiye zicukura peteroli mu nyanja itavugwaho rumwe yo mu majyepfo y'icyo gihugu. Abakurikiranira hafi ibihabera baravuga ko ari igikorwa kigamije kwerekana intambwe bwiteguye gutera ku birebana n'umutekano ndetse no kuba bwakongera ingufu za politike.

Izo mashini zubatswe mu gihe cy'amezi 21 zizatangira gukoreshwa ku iriba rya peteroli ry'ahitwa Lingshui riri mu bilometero 150 uvuye ku butaka bw'icyo gihugu nkuko itangazamakuru ryo mu Bushinwa ryabyemeje tariki ya 18 z'ukwezi kwa mbere.

Ni ho hantu ha mbere Ubushinwa bugiye gucukura peteroli muri y'iyi nyanja itavugwaho rumwe n'ibindi bihugu bitanu.

Abakurikiranira hafi ibibera muri ako gace baravuga ko ibyuma bicukura peteroli bizaba biri mu gace Ubushinwa bufiteho ububasha mu bilometero 370 uvuye ku butaka bwabwo. Cyakora bemeza ko uburyo iki gikorwa gikomeje kuvugwa mw'itangazamakuru ry'Ubushinwa, bigamije kugaragariza ibihugu bihuriye kuri iyi nyanja, ndetse n'ibihugu by’ibihangange ku isi urugero Ubushinwa bwiteguye guharanira kubungabunga ingufu zituruka kuri peteroli.

Ubushinwa buvuga ko bwihariye 90 ku ijana y'amazi y'inyanja yo mu majyepfo yabwo. Bwakoresheje imbaraga za gisirikare n'ubumenyi buhanitse mu ikoranabuhanga mu guteza imbere ibirwa byabwo biri muri iyo nyanja.

Ibihugu bihuriye kuri iyo nyanja birimo Brunei, Maleziya, Filipine, na Vietnam na byo bicukuramo peteroli.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG