Uko wahagera

Ubushinjacyaha bw'u Rwanda Bwasabiye Sankara 25 y'Igifungo


Nsabimana Callixte Sankara
Nsabimana Callixte Sankara

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze gusaba urugereko rwihariye rw'urukiko ruburanisha imanza z'ibyaha byambukiranya imipaka n’iby'iterabwoba ko rwahanisha Callixte Nsabimana Sankara igifungo cy’ imyaka 25.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuri buri cyaha cyose bumurega, bugaragaza ko hari ibyo bwemeranya na we uko yabyisobanuyeho. Ariko hari ibindi butemera uburyo yabyireguyeho.

Bwagarutse ku byaha Sankara yagiye agaragaza ko nta ruhare yabigizemo. Hari aho bwavuze ko ahakana ibitero binyuranye byabereye mu ishyamba rya Nyungwe Sankara yavugaga ko nta gitero na kimwe yagiyemo, ariko ubushinjacyaha bukagaragaza ko kuba nta gitero yagiyemo, bitamukuraho icyaha, kuko ibitero byose byagabwaga Sankara n'abandi bari kumwe mu buyobozi babizi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko iyo byamaraga kuba bashyikirizaga Sankara raporo agahita abitangaza ku maradiyo. Bwavuze ko busanga Sankara ahamwa n’ibyaha 16, kandi ko nawe yiregura yabyemeye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu byaha aregwa, harimo ibiremereye bihanishwa igifungo cya burundu, nk’icyaha cy’ubwicanyi n'igikorwa cy’iterabwoba. Gusa, bwasobanuye ko habayeho kugabanya ibihano kuko Sankara yaburanye yemera ibyaha ndetse akanasaba imbabazi.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Sankara atigeze abarushya yaba mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha ko yakomeje kwemera ibyaha byose aregwa, kandi akaba yaratanze amakuru yabafashishe mu iperereza.

Ubushinjacyaha bwanasobanuye ko kuba Sankara ari ubwa mbere akurikiranywe n’inkiko, nayo yaba indi mpamvu nyoroshyacyaha, agahanishwa igifungo cy’imyaka 25 aho kuba burundu.

Ubushinjacyaha ariko bwasabye urukiko gutegeka ko indangamuntu na pasiporo yahawe n’igihugu cya Lesotho yabyamburwa, ndetse na telefoni 3 yafatanywe.

Nsabimana Callixte Sankara yafatiwe mu birwa bya Comores mu kwezi kwa 4/ 2019, yoherezwa mu Rwanda ngo akurikiranwe mu nkiko ku byaha yakekwagaho.

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa kane, ubushinjacyaha bukomeza gusabira ibihano abandi baregwana na we.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG