Uko wahagera

Perezida Putin Ashobora Kuguma ku Butegetsi Kugeza 2036


Vladimir Poutine ageza ijambo ku nteko ishinga amategeko y'Uburusiya mbere y'uko itora impinduka z'itegeko nshinga.
Vladimir Poutine ageza ijambo ku nteko ishinga amategeko y'Uburusiya mbere y'uko itora impinduka z'itegeko nshinga.

Inteko Ishinga Amategeko y’Uburusiya ishami ry’Abadepite ryitwa “Duma”, ryemeje itegeko rikubiyemo ingingo zivugurura Itegeko Nshinga zemerera Perezida Vladimir Putin kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu muri manda ya gatanu mu mwaka wa 2024.

Abadepite 383 batoye iryo tegeko ejo ku wa gatatu. Abandi 43 barifashe. Ntawatoye “Oya”. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Uburusiya, Vyacheslav Volodin, yari yabwiye abanyamakuru ko hazavugururwa ingingo 390 nkuko Perezida Putin n’itsinda ryihariye rishinzwe iryo vugurura bari babisabye.

Imwe mu ngingo zavuguruwe harimo kutabara manda zose Perezida Putin yabaye ku butegetsi, bagatangira kubara bundi bushya. Bityo akabona uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2024 manda ye irangiye. Ibyo bivuze ko ashobora kuguma ku butegetsi kuzageza mu mwaka wa 2036. Ndetse na nyuma yaho akaba yakongeraho indi myaka itandatu.

Amavugurura y’Itegeko Nshinga agomba kubanza kwemezwa n’Urukiko rurinda ubusugire bw’Itegeko Nshinga, akazemezwa burundu ari uko icya kabiri cy’abemerewe gutora mu gihugu, bayashyigikiye. Biteganijwe ko hazaba amatora rusange kuri iyo ngingo tariki 22 y’ukwa kane.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG