Uko wahagera

Uburusiya na Siriya Byanze ko Abahanga Binjira Douma Gutohoza


Isanamu ya Kimwe mu Bisasu vyarungitswe muri Siriya
Isanamu ya Kimwe mu Bisasu vyarungitswe muri Siriya

Umuryango mpuzamahanga wo kurwanya intwaro z’uburozi yateranye uyu munsi mu nama yihutirwa ku cyicaro cyawo i La Haye mu Buholandi kugira ngo wige ku kibazo cy’intwaro z’ubumara muri Siriya.

Intumwa z’Ubwongereza zawubwiye ko Uburusiya na Siriya banze ko abahanga bajya mu mujyi wa Douma gukora anketi. Uburusiya bwo bwahakanye bwivuye inyuma ko butigeze bubangamira amatohoza.

Nyamara abahanga b’Umuryango mpuzamahanga wo kurwanya intwaro z’uburozi bageze muri Siriya mu mpera z’icyumeru gishize nabo bavuga ko batarabona uruhushya n’uburenganzira bwo kujya muri Douma.

Umuyobozi w’uyu muryango, Ahmet Uzumcu, yatangaje ko Uburusiya na Siriya babwiye abo bahanga ko bagomba gutegereza kubera utubazo tw’umutekano tutarakemuka muri Douma. Yasobanuye ko hagati aho, Uburusiya na Siriya bashobora gukura muri Douma abatangabuhamya 22 bakabahuza n’aba bahanga mu murwa mukuru wa Siriya, Damas.

Ariko minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, Sergei Lavrov, yongeye guhakana akomeje ko nta ntwaro z’ubumara zakoreshejwe i Douma muri Siriya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG