Uko wahagera

Amerika Ntiyemera Imigambi y'Uburusiya yo Kwigarurira Crimea.


Visi Prezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden, yasezeranyije abagize inteko ishinga amategeko ya Ukraine, ko igihugu cye kitazigera giha agaciro cyangwa ngo cyemere imigambi y’Uburusiya yo kwigarurira akarere ka Crimea.

Ibi Biden yabivuze mbere y’uko asoza uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye muri Ukraine.

Avuga ku bibazo by’imvururu mu burasirazuba bwa Ukarine, aho ingabo z’icyo gihugu zimaze amezi agera kuri 20 mu mirwano n’inyeshamba zishyigikiwe n’Uburusiya, Biden yasabye Uburusiya kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano yasinyiwe I Minsk mu gihugu cya Belarus.

Biden yavuze ko Amerika itazakuraho ibihano yafatiye Uburusiya, igihe cyose icyo gihugu kitubahirije ibikubiye mu masezerano y’I Minsk.

Yahamagariye abagize inteko ishinga amategeko ya Ukraine guhagurukira ikibazo cya ruswa, kuko batarebye neza ishobora kwica ejo hazaza h’icyo gihugu.

Biden kandi yijeje abo badepite ko azakomeza kuvugira Nadiya Savchenko umuderevu w’umunya Ukraine ufungiye mu gihugu cy’Uburusiya.

Kuri uyu wa mbere, Amerika yemereye Ukraine inkunga ya miliyoni 190 z’amadolari.

XS
SM
MD
LG