Uko wahagera

Uburusiya Bwipfuza ko Imvyaro Zigwira Abanyagihugu Bakiyongera


Perezida w'Uburusiya Vladmir Putin
Perezida w'Uburusiya Vladmir Putin

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya arasaba inzego z’ubutegetsi z’igihugu cye gukora ibishoboka byose kugira ngo umubare w’abagituye wiyongere.

Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Uburusiya avuga uko icyo gihugu gihagaze muri iki gihe.

Ijambo rye ryibanze ku bibera imbere mu gihugu ryasabaga abadepite gufata ingamba zo gukumira igabanuka rikabije ry’abatuye igihugu.

Arasaba ko abana bavuka bakwiyongera kandi imiryango y’abakiri bato igashyigikirwa. Yavuze ko imiryango ifite abana igiye kuzajya ihabwa inyunganizi mu rwego rwo kuzamura umubare w’abatuye icyo gihugu ubu gifite abaturage bagera kuri miliyoni 147.

Putin aravuga ko umushahara muke ari kimwe mu bibazo bituma umubare w’ abaturage utiyongera. U Burusiya buracyari mu bihano bwafatiwe n’u Burayi n’Amerika kubera ibikorwa byabwo muri Ukraine na Syria no kwivanga mu matora ya Leta z’unze ubumwe z’Amerika.

Ibyo byose byatumye ubukungu bw’icyo gihugu buzahara, abaturage barabyitotombera ndetse bakora imyigaragambyo umwaka ushize mu murwa mukuru Moscow no mu yindi mijyi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG