Uko wahagera

Uburusiya Bwavuguriye Itekeko Rigenga "Abakorera Leta zo Hanze"


President Vladimir Putin w'Uburusiya
President Vladimir Putin w'Uburusiya

Abafatwa nk'abakozi ba Leta zo hanze bose basabwe kumenyekanisha ibikorwa byabo kandi bagakorerwa igenzurwa ry'imali bakoresha

Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yashyize umukono ku itegeko abanyapolitike batavuga rumwe n'ubutegetsi n'abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko rizabangamira inzira ya demokarasi.

Iryo tegeko ryatangiye gukurikizwa uhereye taliki ya 30 z'uku kwezi kwa cumi n'abiri ririmo ingingo zivuguruye zo mu itegeko ritavugwaho rumwe ryerekeye "abakozi ba leta zo hanze" ryemera ko abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bafatwa nk' "abakozi ba leta zo hanze" igihe cyose bari mu bikorwa bya politike "bifitiye inyungu ikindi gihugu cyo hanze".

Abafatwa batyo bose basabwe kumenyekanisha ibikorwa byabo kandi bagakorerwa igenzurwa ry'imali bakoresha.

Putin yasinye irindi tegeko ryihariye rishyiraho ibihano birimo ikigera ku gifungo cy'imyaka itanu ku "bafatwa nk'abakozi b'ibihugu byo hanze" batazandikisha cyangwa ngo bamenyekanishe ibikorwa byabo.

Bimwe mu bituma wafatwa nk' "umukozi w'igihugu cyo hanze" birimo gukoresha za mitingi, ibiganiro bya politike, gutanga ibitekerezo kuri gahunda za leta, gushyigikira ibikorwa bishobora kugira ingaruka ku biva mu matora cyangwa kuba indorerezi mu matora cyangwa mu mashyaka, mu gihe bikozwe ku nyungu z'igihugu cyo hanze.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa munutu Amnesty International wanenze iryo tegeko ivuga ko ritazabangamira gusa imikorere y'ibigo bitegamiye kuri leta bikoresha amafaranga aturuka hanze y'Uburusiya ahubwo rizanabangamira indi miryango myinshi.

Putin kandi yasinye itegeko ryemerera urwego rwa leta y'Uburusiya rugenzura itangazamakuru "Roskomnadzor" kuba rwagabanya imikorere cyangwa rugafunga burundu imbuza za internet "zibiba amacakubiri mu itangazamakuru ry'Uburusiya". Iri tegeko rizareba imbuga nkoranyambaga nka YouTube, Facebook, na Twitter.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG