Uko wahagera

Uburusiya Bwakiriye Abayobozi b'Abatalibani


Abatalibani bitabiriye inama yabereye mu Burusiya
Abatalibani bitabiriye inama yabereye mu Burusiya

Uyu munsi, Uburusiya bwakiriye abayobozi b'Abatalibani mu rwego rw'inama mpuzamahanga y'ibihugu bituranye n'Afganistani. Mu ijambo yavuze afungura inama, minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya, Sergey Lavrov, yabwiye Abatalibani ko "ari ngombwa ko bashyiraho guverinoma amoko yose n'imitwe ya politiki yose yibonamo kugira ngo Afganistani igire koko amahoro."

Ni ubwa mbere Uburusiya bwakiriye Abatalibani kandi nabo ni ubwa mbere bagiye mu nama mpuzamahanga kuva bafashe ubutegetsi i Kabul mu kwezi kwa munani gushize. Ubwo ibindi bihugu byafunze ambasade zabo i Kabul kuva icyo gihe, iy'Uburusiya yo yarakomeje irakora, ntiyigeze ihagarara.

Uburusiya bwatumije iyi nama kugirango ahanini bavuge ku bibazo by'umutekano. Bufite impungenge ko imitwe y'iterabwoba ishobora kuva muri Afghanistani no kubwinjirana ku mupaka wabwo w'amajyepfo ibihugu byombi bihana imbibi.

Iyi nama irimo Uburusiya n'Afganistani nyine, Pakistani, Ubushinwa, Irani, Ubuhinde, n'ibihugu byo muri Aziya yo hagati cyera byari mu cyahoze ari Repubulika z'Abasoviyete. Leta zunze ubumwe z'Amerika yanze kuyijyamo. Minisitiri Lavrov yavuze ko byamubabaje. Naho intumwa z'Abatalibani ziyobowe n'Abdul Salam Hanafi, minisitiri w'intebe wungirije wa guverinoma y'inzibacyuho y'Afghanistani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG