Uko wahagera

Uburundi na Kongo Vyasinye Amasezerano yo Kubaka Gari a Moshi


Perezida Evariste Ndayishimiye w'Uburundi na Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo
Perezida Evariste Ndayishimiye w'Uburundi na Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Félix Tshisekedi, yakiriye mugenzi we w'Uburundi, Evariste Ndayishimiye mu ngoro ya Perezidansi i Kinshasa muri Kongo.

Urubuga rwa Twitter rwa Perezidansi y'Uburundi rwanditse ko baganiriye ku bibazo by'umutekano ku mupaka uhuza ibihugu byabo byombi, banareba uburyo bwo gukora imishinga igamije guteza imbere urujya n'uruza rw'ibicuruzwa n'imirimo mu rwego rwo gutsura imibereho myiza y'abaturage babo.

Abo bategetsi, basinyanye amasezerano ku byerekeye kubumbatira umutekano, ubucuruzi, umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzava Uvinza muri Tanzaniya ukanyura i Gitega mu Burundi ukagera Kindu muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo, banavugana ibyerekeye politiki n'ububanyi n'amahanga.

Perezida Tshisekedi yabwiye Perezida Ndayishimiye ko anejejwe no kumwakira kandi ko uru ruzinduko ari ikimenyetso cy'ubuvandimwe hagati y'ibihugu byombi

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG