Uko wahagera

Uburaya Bwafatiye Ibihano Bikomeye Urubuga rwa Google


European Competition Commissioner Margrethe Vestager addresses a news conference on Google in Brussels, Belgium, July 18, 2018.
European Competition Commissioner Margrethe Vestager addresses a news conference on Google in Brussels, Belgium, July 18, 2018.

Inama y’ubuyobozi y’Umuryango w’Ubulayi bwunze ubumwe yahanishije ikigo k’igihanganye cy’ikoranabuhanga Google gutanga ihazabu y’amadolari miliyari eshanu. Google irazira kwikubira isoko ryo gukoresha telefoni zigendanwa zigezweho smartphone Android.

Ubu buryo Android bukora kuri smartphone 80% zo ku isi yose. Bityo Ubulayi burega Google gukumira ibindi bigo by’ikoranabuhanga, by’umwihariko mu rwego rwo gushakisha icyo ushaka kuri murandasi Interineti. Ubulayi bwategetse Google guhagarika imikorere yayo bitarenze amezi atatu, bitaba gutyo bukayifatira ibindi bihano. Google yatangaje ko igiye kujurira.

Amadolari miliyari eshanu ni akayabo, nyamara angana n’ayo nyiri Google, ikigo cy’ubucuruzi cyitwa Alphabet Inc., cyinjiza mu byumweru bibili gusa. Abacuruzi barakeka ko guhana Google bishobora guteza intambara y’ubucuruzi hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubulayi, kandi basanzwe ari inshuti.

Igihano kuri Google kije mu gihe perezida w’inama y’ubuyobozi y’Ubulayi bwunze ubumwe, Jean-Claude Juncker, arimo ategura inama azagirana na Perezida Donald Trump mu cyumweru gitaha muri White House hano i Washington. Ku byo bazaganiraho harimo cyane cyane ikibazo cy’imisoro ku modoka zikorerwa mu Bulayi iyo zije kugurishwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG