Uko wahagera

Uburaya Bwaciye ku Ruhande Ibihano Amerika Yafatiye Irani


Ibihugu by’Ubulayi aribyo Ubudage, Ubwongereza n’Ubufaransa biraha Irani imfashanyo yo mu rwego rw’ubuvuzi n’ubwo Amerika yavuye mu masezerano n’icyo gihugu, ikanagifatire ibihano.

Ibyo bihugu byoroheje igemurwa ry’ibikoresho byo mu buvuzi ku gihugu cya Irani. Ni ubwa mbere hifashishijwe uburyo bwagenewe guca ku ruhande ibihano Amerika yafatiye Irani nk’uko Ubudage bwabivuze kuri uyu wa kabiri.

Mw’itangazo ry’uyu munsi, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage ntiyasobanuye ubwoko bw’ibikoresho byo mu buvuzi bizatangwa cyangwa amasosiyeti azagira uruhare muri iki gikorwa.

Rivuga ko, ubwo buryo bwatunganyijwe neza, ko impande zombi “zirimo kurushaho kunononsora uko ibyo bikoresho bizatangwa”.

Irani hamwe n’itsinda ry’ibihugu bitanu by’ibihangange kw’isi, byasinye amasezerano mu mwaka wa 2015, ashyira inzitizi kuri programu Nukleyeri ya Irani, zatuma ikurirwaho ibihano ku bijyanye n’ubuhahirane.

Nyuma y’aho Leta zunze ubumwe z’Amerika ziviriye muri ayo masezerano kandi zigafatira Irani ibihano, iki gihugu cyokeje igitutu ibihugu by’Ubulayi byayashyizeho umukono, ngo bishake uburyo byaca inyuma y’inzitizi, bikagifasha kurwanya ingaruka ibyo bihano byagize ku bukungu bwacyo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG