Uko wahagera

Ubulayi Bushyigikiye Icyegeranyo cya ONU ku Burundi


Abagize akanama ka ONU bariko bunviriza ijambo ry'umurongozi mushasha wako kw'igenekerezo rya cumi
Abagize akanama ka ONU bariko bunviriza ijambo ry'umurongozi mushasha wako kw'igenekerezo rya cumi

Umuyobozi w’icyicaro gihoraho cy’Ubulayi bwunze ubumwe mu Muryango w’Abibumbye i Geneve yandikiye akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu ku birebana n’itsinda rishinzwe anketi ku bwicanyi bwabaye mu Burundi kuva mu kwezi kwa kane mu 2015.

Aragira, ati: “Umuryango w’Ubulayi bwunze ubumwe urashimira iri tsinda akazi gasukuye kakoze. Uhangayikishijwe cyane n’ubushake buke bwo guhana mu Burundi. Umuryango ubabajwe n’uko leta y’Uburundi yanze gukorana n’iri tsinda. Urayisaba kuryemerera vuba kujya mu gihugu hose, no kureka amagambo yo gutera ubwoba abarigize.”

Umuryango w’Ubulayi bwunze ubumwe uravuga ko icyegeranyo iri tsinda ryamuritse kirimo ibirego biremereye, birimo bimwe bishobora kuba ibyaha byibasiye inyokomuntu. Urasaba leta y’Uburundi guhagarika ibi byaha no gukora amatohoza yigenga, ataziguye, kandi yizewe. Urayisaba kandi kwambura intwaro imitwe izitunze kandi itemewe n’amategeko, guca umuco wo kudahana, no kubahiriza amasezerano y’Arusha.

Mu baruwa ye, uhagarariye Ubulayi bwunze ubumwe muri ONU i Geneve avuga ko Umuryango we uzatanga vuba aha umwanzuro usaba ku itsinda ry’anketi ku Burundi ryongererwa igihe cyo gukomeza akazi karyo.

Ambasaderi uhoraho w’Uburundi mu Muryango w’Abibumbye i Geneve, Tabu Renovat, we yanditse kuri Twitter, ati: “Uburundi bwagejejweho icyegeranyo cy’itsinda ry’anketi. Bwaragisuzumye neza mu mizi yacyo. Uburundi bwamaganiye kure, ku mugaragaro, iki cyegeranyo, kuko cyuzuyemo ibinyoma kandi cyakozwe mu nyungu za politiki.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG