Uko wahagera

Ubulayi Bugiye Gufatira Ibihano Biyerorusiya ku Mpamvu z'Abimukira


Perezida Alexander Lukashenko wa Biyerorusiya yavuze ko igihugu cye kizafata ingamba zigamije kwihimura ku Bulayi ni bukomeza gahunda z'ibihano
Perezida Alexander Lukashenko wa Biyerorusiya yavuze ko igihugu cye kizafata ingamba zigamije kwihimura ku Bulayi ni bukomeza gahunda z'ibihano

Umuryango w'Ubumwe bw'Ubulayi urareba uko washyiriraho ibihano ikibuga cy’indege gikuru cya Biyerorusiya kugirango birusheho gukomererera indege kuhazana abimukira no koroshya ibibazo ku mipaka y’ibihugu bituranyi nk’uko abadipolomate babiri babivuze kuri uyu wa kane.

Umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi ushinja igihugu cya Biyerorusiya kuba gishishikariza impunzi kuza ku butaka bwacyo hanyuma kigasunikira izibarirwa mu bihumbi muri Polonye no mu bindi bihugu byegereye leta zigize uwo muryango, nk’uburyo bwo kwihimura ku bihano byafatiwe Minsk.

Uko abimukira bagiye birundira ku mipaka ya Biyerorusiya na Polonye kuri uyu wa kane, umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi warimo kunononsora ibihano bishya by’icyiciro cya gatanu ku bayobozi bakuru ba Biyerorusiya n’isosiyeti y’indege ya Leta, Belavia. Ni ibihano bishobora kuba byemejwe bitarenze icyumweru gitaha nk’uko umwe mu badipolomate yabivuze.

Perezida wa Biyerorusiya, Alexander Lukashenko, wamaze gufatirwa ibindi bihano bitewe no kwibasira abigaragambya, yavuze ko agiye kwihimura afata ingamba nshya, harimo no kuba yafunga imiyoboro ya gazi ica mu gihugu cye.

Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu 27 by’umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi iratekerezwaho, mu gihe iryo tsinda ry’ibihugu ririmo kujya impaka harebwa niba hakoreshwa uburyo buhuriweho bwo gutanga amafaranga yo kwubaka uruzitiro nk’uko umwe mu badipolomate wamenyeshejwe ibyavugiwe mu nama yabereye mu muhezo y’umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi yabaye ejo kuwa gatatu, yabivuze.

Ikibuga cy’indege cya Hrodna, cyegereye umupaka wa Polonye na Lituwaniya gishobora kuba ingoboka, kugira ngo abantu ibihumbi badahitanwa n’ubukonje ku mupaka mu bihe by’imbeho, nk’uko abadipolomate babivuze.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG