Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare mu Rwanda gifatanyije na minisiteri y'imari n'igenamigambi byatangaje ko ubukungu bw'u Rwanda mu mwaka wa 2015 bwazamutse ku gipimo cya 6,9%.
Icyakora Urwego rw'ubuhinzi rutunze abanyarwanda 70% ruracyari ku gipimo cyo hasi cya 5% ahanini bitewe n'imihindagurikire y'ibihe.
Leta y'u Rwanda yifuza ko byibura uru rwego rw'ubuhinzi rwagombye kuba ruri ku mpuzandengo ya 8,5% mu cyerekezo yihaye cya 2020.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa ni we wakurikiranye iyi nkuru.