Uko wahagera

Ubuhamya ku Gitero Abayoboke ba Trump Bagabye kuri Congress


Bamwe mu bayoboke ba Trump
Bamwe mu bayoboke ba Trump

Uyu munsi, Sena ya Leta zunze ubumwe z'Amerika iratangira kumva abatangabuhamya mu rwego rw'anketi ku gitero cyo ku italiki ya 6 y'ukwa mbere ku ngoro y'inteko ishinga amategeko y'igihugu Congress.

Komite ebyiri za Sena, ishinzwe kugenzura inzego z'umutekano w'imbere mu gihugu n'ishinzwe kugenzura imikorere y’inzego za guverinoma, zahamagaje abari bakuriye abashinzwe umutekano wa Sena, Michael Stenger, n'uw'Umutwe w'Abadepite, Paul Irving, uwari umukuru wa polisi ya Capitol (ingoro y'inteko ishinga amategeko) yose, Steven Sund, n'umukuru wa polisi ya Washington D.C, umurwa mukuru w'igihugu, Robert Contee. Stenger na Irving beguye ku mirimo yabo gato nyuma y'igitero.

Abasenateri bakeneye kumenya ukuntu inzego z'umutekano zasangiye amakuru zari zifite mbere y'igitero, kuki abasilikali ba za leta (National Guard) batinze gutabara polisi ya Capitol yari yarengewe n'abateye, n'aho inzego zose zishinzwe umutekano wa Capitol zateshutse n'ibyo zateshutseho. Izo zirimo minisiteri y'umutekano w'imbere mu gihugu, minisiteri y'ingabo, n'ikigo cy'ikihugu gishinzwe ubugenzacyaha FBI.

Uretse ibyo, umuyobozi w'Umutwe w'Abadepite, Nancy Pelosi, yandikiye ibaruwa bagenzi be bose, ababwira ko Congress izashyiraho komisiyo yigenga yo gukora iperereza ryimbitse ku gitero cyo ku itariki ya 6 y'ukwa mbere gushize, idafite aho ihuriye na komisiyo za Congress. Asobanura ko iyi komisiyo yigenga izaba imeze nk'iyagiyeho nyuma y'ibitero by'iterabwoba bya al-Qaida byo ku itariki ya 11 y'ukwezi kwa cyenda mu 2001.

Bene iyi komisiyo ishyirwaho n'itegeko rya Congress na perezida wa Repubulika, rigasobanura abahanga bigenga bagomba kuyijyamo, abakozi bayo, inshingano zayo, n'ingengo y'imari yayo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG