Uko wahagera

Ubugereki: Gucumbikira Abakozweho n’Inkongi y’Umuriro Yibasiye Inkambi ya Moria Biragenda Neza


Impunzi zo mu nkambi ya Moria mu Bugereki nyuma y'uko ifashwe n'inkongi y'umuriro
Impunzi zo mu nkambi ya Moria mu Bugereki nyuma y'uko ifashwe n'inkongi y'umuriro

ONU ivuga ko ibikorwa byo gucumbikira abimukira n’impunzi basizwe iheruheru n’umuriro wangije ikigo cya Moria mu Ubugereki bakirirwagamo mu kirwa cya Lesbos, birimo kugenda neza n’ubwo hari ubwoba bw’urugomo rwabihungabanya.

Abantu barenga 12 000 bashaka ubuhungiro, bahunze imiriro yadutse aho mu nkambi ya Moria, hashize hafi ibyumweru bibiri baba ku gasozi mu macumbi bigondagondeye.

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR, rivuga ko hafi abantu 5 000, bajyanywe mu yandi mazu bafashirizwamo, yatanzwe n’ubuyobozi bw’Ubugereki i Kara Tepe. Aha hashobora kwakira abantu 8,000.

Abimukira benshi baraseta ibirenge mu bijyanye ko kuva mu mahema y’agateganyo yashyizweho nyuma y’iyo nkongi y’umuriro, batinya ko bazahezwa aho barimo kwimurirwa. Cyakora umuvugizi wa HCR, Shabia Mantoo, avuga ko ibikorwa bya polisi byatangiye kuwa kane byo kujyana abashaka ubuhungiro ahantu hashya, birimo kugenda nta nkomyi. Avuga ko nta gukoresha ingufu nta rugomo bihavugwa.

Mantoo, avuga ko impunzi zari zirushye bitewe no kumara ku muhanda iminsi myinshi, ubu ziruhukije kubera ko ziri aho zishobora kubona ibya ngombwa by’ibanze, ariko ko zikomeje guhangayikishwa n’imibereho yazo y’ibihe biri imbere.

HCR, irashishikariza abayobozi b’Ubugereki gukomeza kwohereza mu buryo bunoze, izo mpunzi ku butaka bw’igihugu no mu bice umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi ushyigikiye. Ivuga ko ibisubizo birambye bigomba kuboneka ku bantu ibihumbi bashaka ubuhungiro, babayeho nabi mu buryo bw’ikivunge aho bacumbikiwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG