Uko wahagera

Ubugenzacyaha Bwatangiye Iperereza kuri Ministri Uwizeyimana Evode


MIN Uwizeyimana Evode

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, ruratangaza ko rwatangiye iperereza ku Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode.

Uru rwego ruvuga ko uyu muyobozi ukekwaho guhutaza Madame Mukamana Olive wari umusabye kunyura mu cyuma gisaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza, mu mujyi wa Kigali, aho kubikora akamusunika akitura hasi.

Umuvugizi w’uru rwego yabwiye Radiyo Ijwi ry’Amerika, ko uyu muyobozi akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Inkuru yateguwe n'Umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi.

Ubugenzacyaha Bwatangiye Iperereza kuri Ministri Uwizeyimana Evode
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:54 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG