Uko wahagera

Urukiko rwo mu Bufaransa Rwakatiye Sarkozy Gufungwa Umwaka


 Nicolas Sarkozy wigeze kuba perezida w'Ubufaransa
Nicolas Sarkozy wigeze kuba perezida w'Ubufaransa

Nicolas Sarkozy wigeze kuba perezida w'Ubufaransa yakatiwe gufungwa umwaka umwe nyuma yo guhamwa n’icyaha kirimo gukoresha nabi amafaranga yari agenewe ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo mu 2012.

Iki ni igihano cya kabiri cyo gufungwa Sarkozy akatiwe. Yari aherutse na none gukatirwa igihano cyo gufungwa nyuma yo guhamwa n’ibyaha bishingiye kuri ruswa.

Gusa umucamanza yategetse ko uyu munyapolitike w’imyaka 66 atazafungwa, ko ahubwo azakurikiranwa ari mu rugo. Azambikwa umuringa utanga amakuru yaho ajya hose. Urukiko rumukatira kuri uyu wa kane, Sarkozy ntiyari mu rukiko. Umwunganira mu mategeko, Thierry Herzog, yavuze ko bazajurira icyemezo cy’urukiko.

Urukiko rwasanze Sarkozy yarakoresheje amafranga arenze ayo amategeko agena mu bikorwa byo kwiyamamariza manda ya kabiri nk’umukuru w’igihugu. Ni amatora atashoboye gutsinda. Icyo gihe amatora yatsinzwe na François Hollande wategetse Ubufaransa kugeza mu 2017.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, Sarkozy yabaye umukuru w’igihugu wa mbere ufunzwe kuva igihugu kivuye mu ntambara z’urudaca. Icyo gihe yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, nyuma yaje kugabanywa kugera ku mwaka umwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG