Uko wahagera

Centrafurika: Abasilikare b’Ubufaransa Bahaswe Ibibazo


Abayobozi mu gihugu cy’Ubufaransa bemeje ko abasirikali bane b’icyo gihugu barimo guhatwa ibibazo mu rwego rwo gushakisha amakuru ku birego bijyanye no gufata abana ku ngufu mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrika. Icyo gihugu gifite ingabo z’Ubufaransa zishwinze kubungabunga amahoro.

Amakuru yuko abasilikali b’Ubufaransa bafashe ku ngufu abana b’abakobwa, yavuzwe bwa mbere mu mwaka wa 2013 no mu mwaka ushize wa 2014.

Biravugwa ko Ubufaransa bwahawe raporo kuri ibyo birego umwaka ushize, maze butangiza iperereza ariko ntibyigeze bitanganzwa.

XS
SM
MD
LG